Reklamo: Venu al la Universala Kongreso en 🇦🇹 Aŭstrio, 1–8 aŭg. 2026

-u nyuma ya ke

Iyo umuntu ashaka, yifuza, ategeka cyangwa asaba ko ikindi gikorwa kiba, mu gice cya ke ukoresha -u.

  • Mi deziras, ke vi venu. – Ndifuza ko uza.
  • Ĉu vi volas, ke mi montru? – Ese urashaka ko nkwereka?

Prepozicio je

Je ni prepozicio rusange ikoreshwa igihe indi idahuye neza. Igaragara cyane ku masaha.

  • je la kvina horo – saa kumi n'imwe za mu gitondo (05:00) cyangwa saa kumi n'imwe z'umugoroba (17:00), bitewe n'ibivugwa

Mu mivugire y'Ikinyarwanda amasaha abarwa uhereye ku saa kumi n'ebyiri. Ni yo mpamvu "5:00" ivugwa nka “saa kumi n'imwe”.

Farti

Farti ivuga uko umuntu amerewe.

  • Kiel vi fartas? – Umeze ute?

-et na -eg

-et igabanya cyangwa yoroshya igisobanuro.

  • librolibreto – agatabo
  • iomiomete – gato

-eg ikomeza cyangwa ikagura igisobanuro.

  • bonabonega – byiza cyane
  • varmavarmega – bishyushye cyane

-iĝ

-iĝ yerekana ko nyirugikorwa ahinduka cyangwa ajya mu mimerere mishya.

  • nominomi – kwitwa
  • ruĝaruĝi – gutukura

Interuro izifatanya na kiu

Kiu cyangwa kiun bishobora guhuza interuro yunganira n'izina ryabanje.

  • la libreto, kiun mi sendis – agatabo nohereje

Niba kiu ari icyuzuzo muri iyo nteruro yunganira, yongerwaho -n: kiun.

Amagambo ya foj

Foj yerekana inshuro cyangwa igihe igikorwa kibaye.

  • dufoje – kabiri
  • multfoje – inshuro nyinshi

Amagambo akomatanye y'ubuzima bwa buri munsi

Wige gusoma ibice bizwi mu magambo mashya:

  • matenmanĝi – kurya mu gitondo
  • leterportisto – utwara amabaruwa
  • hejmlando – igihugu cy'amavuko